Perezida Kagame umukandi wa FPR Inkotanyi uyu munsi tariki ya 11 Nyakanga yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Gakenke yasabye abagatuye ko nibajya gutora bazazirikana igihango bafotanye nawe.
Yababwiye ko politike nziza ya FPF ikubiyemo ubumwe n’amajyambere u Rwanda rugeraho ko rugomba kugira umutekano ubirinda. Ati “wowe wakuba inzu ejo ukifuza ko ikugwa hejuru ?cyangwa ko igwa? tugomba kurinda ibyo twubatse.”
Perezida Kagame yasabye abaturage ba Gakenke n’abandi bari bajekumushyigikira kuzirikana igihango bafitanye umunsi w’amatora.
Ati:”nujya gutora gushyiraho igikumwe aho ugishyira ni ukwibuka aya mateka yose twavugaga agomba guhinduka n’imbere aho tugomba kujya ibihatugeza, ni icyo gipfunsi ,ni FPR , ni mwebwe. Turabizeye rero no muri cya gihango, igihango ntabwo kiberaho ubusa kiberaho kugirango kivemo ibikorwa bizima.”
Abaturage babwiye Perezida Kagame ko bafitanye igihango nawe ababwira ko “nimwe duhanze amaso”. Yababwiye ko ahavuye afite icyizere ko ibintu byose bizagenda neza nk’uko bikwiye.
Yababwiye ko igikorwa cy’amatora cyo ku itariki 15 kidakwiye kuba imbogamizi y’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.