Mu muhango wo gusezeraho bwa nyuma Col Karemera Joseph wabereye mu nteko ishinga amategeko Perezida Kagame yashimye ibikorwa yakoze akiriho kuva mu buzima bw’ubuhunzi kugeza kukubaka igihugu asize kigeze heza.
Perezida Kagame yavuze ko Karemera ari mu ba mbere batangije igitekerezo cyo gushaka uburyo Abanyarwanda bari mu buhuniro bataha. Yavuze ko haba mu mashuri mu gisirikare cya Uganda ndetse no muri Kenya aho yakoze hose yagize ruhare mu kumenyakisha impamvu y’igitekerezo cyo gucyura impunzi z’Abanyarwanda ati “Ndetse aho nyine bitangiriye intamabara yo muri 1990 yo kubohora igihugu nabwo yarahari birumvikana”
Ageze ku mirimo Karemera yagiye akora irimo kuba Minisitiri w’Ubuzima ndetse na Minisitiri w’Uburezi, kuba ambasaderi ndetse no kuba senateri Perezida Kagame yavuze ko Karemera yagize uruhare runini mukubaka igihugu.
Yavuze ko icyiza ari uko agiye abonye aho igihugu kigeze heza ati:”Icyo shaka kuvuga ni uko n’ubwo atagifite ubuzima bwe kuri uyu munsi agiye yaragize igihe cyo kubona ibyavuye mu mbaraga mu byo yagizemo uruhare. Adusize ejobundi ariko mbere yaho yarabibonaga igihugu aho cyavuye arahazi aho cyari kigeze asize abizi.”
Perezida Kagame yavuze ko amasomo Karemera yakuye mu buzima yabayemo byaba ibi n’ibyiza ariyo yamugize uwo ariwe akanagera kubyo yagezeho birimo no kuba umwe mu ba mbere bagize uruhare mu gutangiza umugambi wo gucyura impunzi.
Parezida Kagame yavuze ko RPF yarwanye intamabara zabayibibagamo umwiryane baciye mubayigize bababwira ko hari icyo bakwiye kubacyo ndetse ko hari ababyemeraga bigatuma bagira imyitwarire mibi. Yavuze ko ariko ashimira Karenera ko abo bantu bamugezeho ariko akabangira ,