Perezida Ruto yemeye kuganira n’urubyiruko rwariye karungu

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Binyuze ku kiganiro cyo ku rukuta rwa X ibizwi nka Space, Perezida William Ruto wa Kenya yemeye kuganira n’urubyiruko rumaze iminsi mu myigaragambyo.

Icyi kiganiro cyiswe “let’s Engage” giteganijwe kuri uyu wa Gatanu kuva saa munani z’amanywa kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba. 2:00 – 5:00 ku isaha ya Kenya.

Nyuma y’itegeko ry’umusoro ryateje imyigaragambyo muri Kenya, ubu noneho urubyiruko rwa Kenya rumaze iminsi mu myigaragambyo isaba ko Perezida Ruto yegura ku butegetsi. Perezida Ruto yahagaritse ibyo gusinya iri tegeko ariko imyigaragambyo yarakomeje hirya no hino mu mujyi wa Nairobi.

- Advertisement -

Umwe mu rubyiruko ukorera I Nairobi, waganiriye na Makuruki.rw yagize ati ” Hano ibintu bimeze nabi pee, imyigaragambyo yamaze gufata umujyi wose wa Nairobi, barigaragambya mu bice byose by’umujyi. Dutegereje gusa ijambo rya Perezida.” Twamubajije icyakurikira ho mu gihe Perezida Ruto yakwanga kwegura adusibiza ati “nanjye simbizi.” Ku bijyanye n’icyo urubyiruko rwiteze muri icyi kiganiro cyapanzwe ho yaduahubije mu ijambo rimwe ngo “It’s too late” bisobanuye ngo “byarakererewe cyane”.

Nyuma yo gutwika igice cy’inteko ishingamategeko uru rubyiruko rwigaragambya rwahise rutangira gusaba Perezida Ruto wahimbwe “Zakayo” kwegura. Mu nkundura yiswe “Rutomustgo“.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:16 pm, Oct 11, 2024
temperature icon 16°C
moderate rain
Humidity 100 %
Pressure 1018 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:41 am
Sunset Sunset: 5:50 pm

Inkuru Zikunzwe