Perezida wa Kenya yongeye gusaba DRC kuganira na M23

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu kiganiro cyihariye yahaye ikinyamakuru Jeune Afrique, Perezida wa Kenya William Ruto yabajijwe ku bijyanye n’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo asubiza ko ibi ibibazo inzira imwe yo kubikemura ari ibiganiro hagati ya Leta ya Kongo n’umutwe wa M23 ugizwe n’abaturage ba Republika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Umunyamakuru wa Jeune Afrique yagize ati “ndifuza kukubaza ku mutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ese ibibazo no kutumvikana kuri hagati ya Perezida Tshisekedi na Kagame ko bishobora kugira ingaruka ku karere kose muri rusange, ubona byakemuka gute?

Perezida Ruto yibukije uyu munyamakuru ko Kenya yari mu mutwe w’ingabo z’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba zageze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Ashimangira ko ingabo za Kenya zakoze akazi kenshi mu gace zari mo ati “Twahagariye amahoro, twabashije gukura M23 mu bice twari twaremeranijwe; muri macye twari dukurikije ho kubashyira hamwe mu nkambi. Hanyuma M23 ibaza ikibazo kugira kiti Ese turajya mu nkambi dushyire intwaro zacu hasi mbere y’uko tuganira? Cyangwa ahubwo twagirana ibiganiro tukinjira mu nkambi twizeye ko hari icyo ibyo biganiro byatanze? Twese twumva bafite ingingo yumvikana.”

Perezida Ruto yakomeje asobanura ko basabye Leta ya Kongo kumva M23 bakajya mu biganiro bigamije amahoro n’abaturage babo kuko byagaragaraga ko ariho hava igisubizo. Perezida Ruto ati ” EAC twizera twese ko ikibazo kiri mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kitakemurwa n’imbaraga za gisirikare.” Yemeza kandi ngo iyi nzira y’ibiganiro yaganiriwe kenshi n’abakuru b’ibihugu basabye kenshi Leta ya Kongo kugirana ibiganiro n’abaturage bayo.

Perezida William Ruto yavuze ko haba mu biganiro byabereye I Nairobi, haba mu byabereye I Luanda, ibyo byose byagiye bigera ku mwanzuro umwe wo gukemura ikibazo mu nzira y’ibiganiro. Ibyo kurwana no kongera ingabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Perezida wa Kenya avuga ko yanabiganiriye ho n’abayobozi b’ibihugu biri muri SADEC kuri ubu bifite ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Perezida Ruto akemeza ko abayobozi ba SADEC ngo bamwumvishe bakamusubiza ko bagiye kwiga niba bakongera ingabo cyangwa niba bakongera abahuza mu biganiro.

Perezida Ruto kuri we abona ikibazo cy’umutekano mucye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo cyaragiye gukomezwa n’abacyitiranyije. Ati “icyi si ikibazo hagati y’u Rwanda na DRC, si n’ikibazo hagati ya Kagame na Tshisekedi. Ni ikibazo cy’abaturage na Guverinoma yabo. Tubaye tubyumva gutyo kugikemura ni ako kanya.” 

Umunyamakuru yabajije Perezida Ruto ati ” Bivuze ngo nawe wemeranya na Kagame ko M23 ari ikibazo cy’abayekongo ubwabo bakwiriye kwikemurira”?

Perezida Ruto ati ” Si Kagame ubivuga. Twe nk’abakuru b’ibihugu twari mu nama twarabajije tuti : M23 abantu bayigize ni abanyarwanda cyangwa ni abanyekongo? Hanyuma DRC iradusubiza ngo aba ni abanyekongo. Ikibazo kirangirira aho. Niba Ari abanyekongo se ni gute bahinduka ikibazo cy’u Rwanda? Ni gute bahinduka ikibazo cya Kagame”? Ubwo rero nta gukekeranya kugihari, M23 bakaba Ari abanyekongo, ubwo ikibazo cyabo ni ikibazo cy’abanyekongo. Hakanewe n’igisibizo cy’abanyekongo”.

Muri Rusange Perezida Ruto avuga ko yitabiriye inama nyinshi zigaga kuri icyo kibazo ndetse ko umutwe wa M23 wagaragaje kenshi ubushake bwo kujya mu biganiro na Leta ya Congo nk’abaturage baganira na Leta yabo. Ndetse akemeza ko nta wundi muti utegerejwe utari uwo kuba Leta ya Congo yakumva abaturage bayo. Perezida wa Kenya yavuze ko biba ho mu bihugu byose ndetse ko no muri Kenya ngo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe iyo hari ibyo bagaragaza ko batumva kimwe bahurira mu biganiro. Ndetse ashimangira ko burya mu biganiro ntawe uhomba.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:09 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe