Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Latvia yakiriwe na mugenzi we w’iki gihugu, Edgars Rinkēvičs, bagirana ibiganiro byo mu muhezo.Nyuma y’ibi biganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bihuriwemo n’intumwa zihagarariye u Rwanda na Latvia.
Ni mbere yo kugirana ikiganiro n’itangazamakuru ahagarukwa ku byemeranijwe mu mubano w’ibihugu by’u Rwanda na Latvia.
Muri icyi kiganiro Perezida Kagame yavuze ko intego y’uru ruzinduko ari ukurengera hamwe amahirwe yakungukira abaturage b’ibihugu byombi. Perezida Kagame yagaragaje ko hamwe mu hagaragara amahirwe y’ubufatanye ari mu rwego rw’ubuhinzi.
Perezida Kagame yagaragaje ko icyatumye u Rwanda na Latvia bagirana ibiganiro byubaka ari uko ibihugu byombi bihuje imyumvire ko mu miyoborere y’isi hagomba kubaho ubwubahane no gufata abantu bose kimwe.
Perezida Kagame arasoza uru ruzinduko rw’iminsi itatu kuwa 3 Ukwakira 2024.