Umukuru w’igihugu cya Madagascar Andy Rajoelina abinyujije ku rukuta rwe rwa X yashimiye Perezida Kagame w’u Rwanda wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda. Asabira u Rwanda amahoro n’uburumbuke.
Perezida wa Madascar yanditse ati “Mu izina ry’abaturage ba Madagascar, ndifuza gutambutsa ubutumwa bwo gushimira umuvandimwe wanjye Paul Kagame kuba yongeye gutorwa na 99.15% by’amajwi. Nk’uko byagaragajwe mu majwi y’ibanze. Twifurije u Rwanda amahoro n’uburumbuke.” Ashyira ho amabendera ya Madascar n’u Rwanda.
Madagascar isanzwe ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda. Tariki ya 7 Kanama 2023 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, n’amasezerano y’ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera ndetse n’amasezerano ajyanye n’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi.