Perezida wa Madagascar yashimiye Kagame ku ntsinzi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umukuru w’igihugu cya Madagascar Andy Rajoelina abinyujije ku rukuta rwe rwa X yashimiye Perezida Kagame w’u Rwanda wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda. Asabira u Rwanda amahoro n’uburumbuke.

Perezida wa Madascar yanditse ati “Mu izina ry’abaturage ba Madagascar, ndifuza gutambutsa ubutumwa bwo gushimira umuvandimwe wanjye Paul Kagame kuba yongeye gutorwa na 99.15% by’amajwi. Nk’uko byagaragajwe mu majwi y’ibanze. Twifurije u Rwanda amahoro n’uburumbuke.” Ashyira ho amabendera ya Madascar n’u Rwanda.

Madagascar isanzwe ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda. Tariki ya 7 Kanama 2023 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, n’amasezerano y’ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera ndetse n’amasezerano ajyanye n’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi.

- Advertisement -
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:45 am, Sep 8, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 73 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe