Perezida wa Pologne utegerejwe mu Rwanda yageze muri Kenya

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Perezida wa Pologne, Andrzej Duda, uteregerejwe mu Rwanda aho azanasura ubutaka butagatifu i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, yageze muri Kenya, yakirwa na Perezida w’iki Gihugu, William Ruto.

Perezida Andrzej Duda yageze muri Kenya kuri iyi Cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024, ariko yakiriwe na Perezida William Ruto kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare, kandi anategerejwe mu Rwanda no muri Tanzania, naho azagirana ibiganiro n’abakuru b’ibi bihugu mu gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byabo.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Pologne, Perezida Andrzej Duda azagera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gashyantare 2024.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:18 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe