Perezida wa Pologne, Andrzej Duda, uteregerejwe mu Rwanda aho azanasura ubutaka butagatifu i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, yageze muri Kenya, yakirwa na Perezida w’iki Gihugu, William Ruto.
Perezida Andrzej Duda yageze muri Kenya kuri iyi Cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024, ariko yakiriwe na Perezida William Ruto kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare, kandi anategerejwe mu Rwanda no muri Tanzania, naho azagirana ibiganiro n’abakuru b’ibi bihugu mu gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byabo.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Pologne, Perezida Andrzej Duda azagera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gashyantare 2024.
- Advertisement -
Ubwanditsi