Police FC ikomeje kurota intsinzi muri shampiyona 

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Police FC yongeye gutsindwa muri shampiyona mu mukino w’ikirarane yari yasuyemo Mukura VS kuri Stade ya Huye. Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 17 gitsinzwe na myugariro wa Mukura Nisingizwe Christian, icya kabiri kiboneka ku munota wa 44 gitsinzwe na Hakizimana Zuberi.

Ni umukino wa kane wa shampiyona, Police FC itabona amanota atatu kuva imikino yo kwishyura yatangira, bikaba bisize iyi kipe ya Police ku mwanya wa 5 n’amanota 32 inyuma ya Mukura yahise iyicaho, nyamara yararangije imikino ibanza ikubana na APR FC, iyigwa mu ntege ku mwanya wa kabiri.

Umukino wa mbere mu mikino yo kwishyura Police FC yatsindiwe i Nyagatare na Sunrise ibitego 2-1.
Umukino wa kabiri yatsinzwe na APR FC igitego kimwe ku busa, ikurikizaho kunganya na Etincelles kimwe ku kindi kuri Kigali Pele Stadium.

Umukino Police FC yatsinzwemo na Mukura VS ni uwa kane wikurikiranya itabona amanota atatu,
Mu mikino ine y’amanota 12 yabonyemo inota rimwe, nubwo yanyujijemo igatwara igikombe cy’Intwari itsinze APR FC.

Uyu musaruro mubi Police iwufite mu gihe iri kwitegura gusura Rayon Sports FC mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona uteganijwe ku cyumweru taliki ya 11 Gashyantare saa 18h00 kuri Kigali Pele Stadium. Kugeza magingo aya, APR FC ikomeje kuyobora shampiyona n’amanota 42, ikaba itaratsindwa umukino n’umwe.

Imikino yose y’umunsi wa 20

Kuwa gatandatu taliki ya 10.2.2024

Saa 15h00

Gorilla FC vs Kiyovu
Amagaju FC vs As Kigali
Etincelles FC vs Etoile de l’Est

Saa 18h00
APR FC vs Sunrise FC
Ku cyumweru taliki ya 11.2.2024

Saa 15h00
Marine FC vs Muhazi United
Mukura VS vs Musanze FC
Gasogi United vs Bugesera FC

Saa 18h00
Rayon Sports FC vs Police FC

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:27 am, Jul 27, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 43 %
Pressure 1015 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe