Rayon Sports yaryohewe n’isoko ry’Uburundi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Rayon Sports ikomeje kuyoboka isoko ry’abakinnyi bakomoka I Burundi , iri bugufi gusinyisha Abdul Rahman  usanzwe ukinira Amagaju nyuma y’iminsi micye isinyishije Ndayishimiye Richard nawe ukomoka I Burundi.

Amakuru aravuga ko Rukundo ukunze kwitwa Paplay agera I Kigali kuri uyu wa mbere ndetse agahita asinya amasezerano y’imyaka 2, ibiganiro hagati y’uyu mukinnyi na Rayon Sports byararangiye ndetse n’ikipe y’Amagaju yakiniraga yamaze kwemera igiciro cya miliyoni 20 Rayon Sports iyiha.

Rukundo Abdul Rahman akina nka rutahizamu cyangwa agakina iyuma ya rutahizamu ,  yitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize atsinda ibitego 9 ndetse atanga imipira 12 yavuyemo ibitego, Uyu mukinnyi kandi iwabo I Burundi bamufata nk’ufite ahazaza heza kubera impano bamubonamo.

- Advertisement -

Kuri iki cyumweru tariki ya 23 I Burundi habereye umukino wa gishuti  wari ugamije gufasha abahuye n’ibiza, Ndayishimiye Yousuf Nyange ukina muri Nice mu Bufaransa yakoze ikipe ahura n’iya Saido Ntibazonkiza we watandukanye na Simba.

Uyu mukino warangiye ikipe ya Nyange itsinda iya Saido ibitego 3 ku busa muri ibyo harimo ibitego 2 byatsinzwe n’uyu  Rukundo Abdul Rahman wifuzwa cyane na Rayon Sports. Rukundo yaje mu Magaju umwaka ushize wa 2023 yari avuye mu ikipe ya Flambeau du Centre  y’iwabo mu Burundi.

Uretse Rukundo na Richard we wamaze gusinya bivugwa ko Rayon Sports inifuza Bimenyimana Bon Fils Caleb wigeze kuyikinira. Caleb amaze igihe muvune  bivugwa ko nawe ashaka ikipe imufasha kugaruka mu bihe byiza kugirango yongere gusubira gukina ku rwego rwisumbuyeho.

Rayon Sports yakunze guhirwa n’abakinnyi bakomoka I Burundi binatuma n’ababyiruka bayifuza kuko bakuru babo yababereye ikiraro kibageza ku rwego mpuzamahanga.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:57 am, Oct 23, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 93 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:38 am
Sunset Sunset: 5:48 pm

Inkuru Zikunzwe