Abantu 4 muri 5 bari ku irondo batemaguwe n’abantu bataramenyekana mu Mudugudu wa Bunyankungu, Akagari ka Mutara, Umurenge wa Mwendo ho mu Karere ka Ruhango.
Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gashyantare, aho abo banyerondo baguye mu gico cy’abantu bitwaje imihoro bikekwa ko ari abajura, bakabahukamo bakabatemagura.
Aya amakuru kandi yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Nemeyimana Jean Bosco, gusa hakaba ntawe uratabwa muri yombi acyekwaho gukora aya mahano.
- Advertisement -
Ubwanditsi