Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santarafurika bwiswe MINUSCA zatangiye gutanga umusanzu wazo ku buzima bwiza bw’abaturage bo mu gace ka Bambouti mu burasirazuba bw’icyi gihugu.
Ni ubuvuzi ingabo z’u Rwanda zatangiye gutanga kuwa Gatanu taliki 20 Nzeri 2024.
Mu ndwara izi ngabo z’u Rwanda ziri kuvura harimo Maralia, inzoka zo mu nda, indwara z’amaso, indwara z’uruhu, iziterwa n’imirire mibi, amenyo ndetse n’izindi zo mu kanwa n’izandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ndiaye Goumba superefe w’iyi ntara ya Bambouti yashimiye cyane ubufasha buri gutangwa n’ingabo z’u Rwanda. Yabanje gushima uruhare izi ngabo zagiye kugarura amahoro nyuma anashima umusanzu izi ngabo zikomeje gutanga ngo abaturage bagire ubuzima bwiza. Yavuze ko ubuyobozi bwa Santarafurika bunejejwe cyane n’umurava ingabo z’u Rwanda zikorana akazi kazo.
Aka gace ka Bambouti gaherereye muri Perefegitura ya Haut Mbomou. Ni kamwe mu duce twari twarayogojwe n’imirwano yahuje abitwa Union pour la Paix Centrafricain ndetse n’abitwa Azande.
Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri aka gace muri Gicurasi uyu mwaka zihabwa inshingano zo kurinda umutekano w’abasivili no kurwanya iyi mitwe yitwaje intwaro. Kugeza ubu amahoro amaze kugaruka muri aka karere ndetse urujya n’uruza rw’abantu rwarasubukuye.