Mu kiganiro mpaka hagati y’abakandida bahatanira kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika cyateguwe na CNN , Donard Trump umukandida w’ishyaka ry’aba Repubulikani yereze Joe Biden w’ishyaka ry’abademokarate uyobora leta zunze ubumwe za Amerika kujenjekera intambara ya Ukraine ndetse no gukenesha igihugu.
Trump yavuze ko Biden yatumye ubukungu bwa Leta zunze ubumwe za Àmerika bukubitwa hasi. Trump ati “Biden yakoze akazi kabi cyane. Ibiciro bihanitse ku isoko birimo birica ubukungu bwacu. Birimo biratwica rwose.
Biden kuri iyi ngingo y’ubukungu we yagaragaje ko Trump ariwe wamusigiye igihugu cyari cyarazahaye mu rwego rw’ubukungu. Biden ati ” Turi gukora ku buryo ibiciro bisubira hasi kandi tugiye kubigera ho.”
Ku bijyanye n’intambara uburusiya bwashoje kuri Ukraine Trump yashinje Joe Biden kuba Perezida udatinyitse. Ati “Iyo Amerika iba iyobowe n’umukuru w’igihugu utinyitse nkanjye ntabwo Putin yari guhirahira atera Ukraine. Trump ati “Nzahagarika iyi ntambara hagati ya Putin na Zelensky. Kandi ibyo nzabikora mbere yo kurahira.”
Perezuda Biden avuga ko Trump akabya ndetse ko afite uruhare mu ntambara ya Ukraine ndetse amushinja gushyigikira Ukraine. Biden ati “Putin arashaka kwigarurira Ukraine yose, mugakeka se ko ariyo azahagararira ho? Muratekereza ko azagarukira aho? Muratekereza ko azakorera icyi Pologne cyangwa Beralus?”
Aba bombi Trump na Biden ntabwo bari bemezwa n’amashyaka yabo. Gusa hatagerejwe iminsi gusa inteko rusange zizaterana zikabemeza. Ikindi kiganiro mpaka bazakigirana na kuwa 10 Nzeri.
Mu baturage ba Leta zunze ubumwe za Amerika babajijwe na Televisiyo ya CNN nyuma y’icyi kiganiro mpaka abarenga 60% bemeje ko Trump yagitsinze. Mu gihe ariko abarenga 81% bazatora bemeje ko ikiganiro mpaka hagati ya Trump na Joe Biden kitahinduye ibitekerezo byabo ku mukandida bazatora. Abangana na 5% nibo bemeje ko icyo kiganiro mpaka cyahinduye imitekerereze yabo.
Abasesenguzi ba Politiki ya Leta zunze ubumwe za Amerika bakurikiranye icyi kiganiro ariko bemeza ko cyaranzwe n’ibinyoma byinshi ku ruhande rwa Trump ariko kandi Biden nawe ngo atari ameze neza mu mubiri kuko yagaragaje intege cye z’umubiri n’ijwi ritumvikanaga neza.
Amatora ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ateganijwe taliki 5 Ugushyingo 2024.