Tshisekedi arumvira u Bubiligi cyangwa akabaye icwende?

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Abakurikiranira hafi ibibera muri RDC baribaza niba Perezida Tshisekedi akomeza kuvunira ibiti mu matwi akaba nka kandi kabaye icwende…Ni nyuma yuko u Bubiligi bumusabye kwitandukanye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, wanywanye n’igisirikare cye mu ntambara barwana n’umutwe wa M23.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Hadja Lahbib, yiyongereye mu beruye bagasaba ko RDC yahana gatanya na FDLR, umutwe w’iterabwoba ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994. Lahbib yanasabye ko hafatwa umwanzuro mu bya politiki ku kibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC ahakomeje intambara ya FARDC n’abambari bayo bahanganye na M23.

Ati “Abayobozi ba Congo bagomba gushyira iherezo ku bufatanye ubwo ari bwo bwose FARDC ifitanye na FDLR. Ni ngombwa cyane kandi ko imvugo z’urwango ndetse n’ihohotera bihagarara. Igisubizo ku makimbirane ayo ari yo yose ntabwo ari intambara”

Minisitiri Lahbib yavuze ko inzira za dipolomasi zatangiwe n’akarere zikwiye gusubukurwa kandi abarebwa bose bakitabira mu buryo bwubaka ubuhuza burangajwe imbere na Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Impamvu-muzi z’amakimbirane zose zikwize kurandurwa, uku ni ko abaturage bazabasha kubaho neza no gutera imbere. U Bubiligi buzakomeza gukorera muri iki cyerekezo mu gihe buyoboye Umuryango w’u Burayi na nyuma kugira ngo abaturage b’u Burasirazuba bwa RDC babeho mu mahoro no mu mutekano”.

Muri iyi ntambara igisirikare cya FARDC gifatanya na FDLR n’indi mitwe y’imbere mu gihugu, u Burundi na SADC ikomeje kohereza ingabo umusubirizo. Afurika y’Epfo iherutse kohereza izindi ngabo 2900 mu burasirazuba bwa RDC.

U Rwanda ruhamya ko mu gihe FDLR izaba ikibarizwa mu Burasirazuba bwa Congo, ibibazo by’umutekano muke bitazashira.

Perezida Felix Tshisekedi yigeze gutangaza ko umutwe wa FDLR utakiri ikibazo ku Rwanda kuko abawugize basigaye ari bake bityo ngo u Rwanda rugomba kureka kuwugira urwitwazo.

Tshisekedi yagize ati: “FDLR, ni abarwanyi [bacye] basigaye uyu munsi ahubwo bateje ikibazo RDC gusa, kuko babaye abo gufunga imihanda. Ntibagitera na busa u Rwanda kandi ntibagifite impamvu ya politike yo kurwanya u Rwanda. Ahubwo ni ku nyungu zindi zitari yo [FDLR] u Rwanda rwadushojeho intambara.”

Corneille Nangaa wahoze ayobora Komisiyo y’Amatora muri RDC yashimangiye ko Perezida w’iki gihugu, Félix Antoine Tshisekedi yinjije abarwanyi b’umutwe wa FDLR mu mutwe w’abasirikare bamurinda.

Kubera ko FDLR igizwe n’abantu bamaze igihe mu mashyamba ya Congo ku buryo bamenyereye imirwano ugereranyije n’ingabo za Leta, nabyo bishingirwaho mu byaba byaratumye abagize uwo mutwe binjizwa mu barinda Tshisekedi.

Ku rundi ruhande, ibihugu bikomeye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel, n’u Bufaransa bikomeje kubwira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kugerageza igashaka uko igirana ibiganiro n’u Rwanda nk’inzira nziza yo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu burazirazuba bw’iki gihugu.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yasabye Congo n’ u Rwanda gushyira ingufu mu biganiro by’amahoro.

Ni nyuma yuko tariki 25 Mutarama 2024 Blinken yagiye muri Angola agahura na Perezida João Lourenço amusaba guhuza ibi bihugu ndetse nawe arabyemera.

Icyo gihe Perezida Felix Tshisekedi   yavuze ko “gukemura amakimbirane n’u Rwanda mu nzira za dipolomasi bishobora kurebwaho” ariko ko ibyo bidashoboka mu gihe rwaba rukiri ku butaka bwa RDC rufasha umutwe wa M23 nk’uko abivuga.

Ubu busabe buri mu byakojeje agati mu ntozi abaturage ba RDC birara mu mihanda barigaragambya karahava bamagana abanya-Burayi na Leta zunze Ubumwe za Amerika. Abigaragambya bashinja leta za biriya bihugu bikomeye kunanirwa gukoresha ijambo zifite ku Rwanda mu rwego rwo guhagarika inyeshyamba mu burasirazuba bwa RDC zo mu mutwe wa M23 rushinjwa gufasha nubwo rwo rudahwema gutera utwatsi ibi birego.

Ku cyumweru, Amerika yasabye abaturage bayo bari muri DR Congo “kutagaragara cyane” no “gutuma umuryango wawe ugira ibiribwa bihagije n’amazi mu gihe byaba ngombwa ko uguma mu rugo iminsi myinshi”.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza yaburiye ko imyigaragambyo “bishoboka ko izakomeza muri iki cyumweru”, kandi ko hari ibyago ko abanyamahanga bashobora kwibasirwa nta kurobanura.

Ku wa gatandatu, ONU, ifite ubutumwa bwo kubungabunga amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo, yavuze ko imodoka nyinshi zayo zatwitswe.

Iduka ry’igitangazamakuru Canal+ cyo mu Bufaransa ryashenywe n’abigaragambya, mu gihe za videwo zo ku mbuga nkoranyambaga zigaragaza imyotsi izamuka hejuru y’uwo mujyi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:43 am, Jul 27, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 43 %
Pressure 1014 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe