Tshisekedi yahinduye imvugo ku gutera u Rwanda

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Perezida Felix Tshisekedi yahinduye imvugo ku mugambi we wo gutera u Rwanda, ashimangira ko icyo ashyize imbere ari ukugirana ibiganiro n’u Rwanda ariko atazigera aganira na M23.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuwa 22 Gashyantare 2024, Tshisekedi yasobanuye byinshi cyane cyane ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Yabajijwe ku mugambi wo gutera u Rwanda yatangaje ubwo yiyamamazaga, avuga ko ari ibintu yari gukora ari uko imitwe yombi y’inteko [Abadepite n’Abasenateri] babanje guhura bakamuha uburenganzira.

Ati ‘Ariko uko ibintu bihagaze uyu munsi, murabizi ko mbikurikirana kubarusha mwese, munyemerere noye kuzashyira mu bikorwa ibyo navuze [byo gutera u Rwanda].’ Atari uko ntabishoboye cyangwa se ntabishaka; ahubwo ari ko hari gahunda zihagije zo gukemura ikibazo binyuze mu biganiro.’

Yatanze ingero z’ubuhuza bukorwa na Perezida wa Angola, João Lourenço, ubukorwa na Perezida w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Salva Kiir n’ubukorwa na Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Icyo nshyize imbere ni amahoro kandi amahoro arambye ku gihugu cyanjye, ku baturage bacyo”.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:40 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe