Twitege icyi mu nama y’ubushinwa na Afurika

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri uyu wa Kane, i Beijing mu Bushinwa hafunguwe ku mugaragaro Inama y’Ihuriro ry’Ubufatanye hagati y’u Bushinwa na Afurika.

Ni inama ibaye ku nshuro ya 9 yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bya Afurika bagera kuri 50. Ni inama yabanjirijwe no kwakira abakuru b’ibihugu ku meza. Aho Perezida Xi Jinping yakiriye abakuru b’ibihugu Bose bari mu bushinwa.

Ibinyamakuru byo mu bushinwa biri gukurikirana iyi nama biravuga ko hari umugambi wo gusaba ibihugu by’afurika kugura byinshi mu bikorerwa mu bushinwa. Ibi bigafatwa nk’inyishyu ku madeni ibi bihugu bifitiye ubushinwa.

- Advertisement -

Iyi nama izasozwa kuwa 5 w’icyi cyumweru izanasinyirwamo amasezerano y’ubufatanye hagati ya Afurika n’ubushinwa y’imyaka 3 azagera mu 2027.

Ubuhsinwa nicyo gihugu cya mbere gifitiwe umwenda munini n’ibihugu bya Afurika. Mu nama nk’iyi yabereye I Dakar muri Senegal mu 2021 ubushinwa bwari bwemeye gutera inkunga imishinga 10 y’ibikorwaremezo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ubushinwa kandi bwari bwemeye kongera Miliyari 10 z’amadorali ya Amerika mu m Banki y’ibihugu bya Afurika agomba gukoreshwa nk’inguzanyo.

Abakuru b’ibihugu bya Afurika nabo bari bemeye kugura ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 300 z’amadorali ya Amerika. Ni intego ariko itaragezweho.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:54 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 27°C
broken clouds
Humidity 36 %
Pressure 1013 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 20 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe