U Burundi bwashinje u Rwanda guhindura imvugo ya Ndayishimiye

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

U Burundi bwahakanye amagambo yatangajwe na Perezida wabwo Ndayishimiye Evariste, busobanura ko atatangaje umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda ahubwo ko yababajwe n’uko urubyiruko rw’u Rwanda rutaboneka mu mahuriro y’akarere kugira ngo ruganire n’abandi, aruhamagarira kujya rwitabira.

Itangazo ry’Umunyamabanga Mukuru wa Leta mu biro bya Perezida w’u Burundi, Jerôme Niyonzima, yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda yagize uruhare mu cyo yise “guhindura ubutumwa bwa Ndayishimiye igamije kurangaza abantu ngo batita ku kibazo nyakuri cyakuruye umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Ikibazo yavugaga ni uko rwanze koherereza u Burundi abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza muri 2015 kandi ngo nibo bakoresha umutwe wa RED Tabara. Yashimangiye ko mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe hari impunzi zikurwamo, zikajyanwa mu mutwe wa RED Tabara kandi ngo ibyo Leta y’u Rwanda ibigiramo uruhare.

Ni ibirego u Rwanda rudahwema gushimangira ko bidafite ishingiro.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:32 am, Jul 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe