U Burundi bwinjije u Rwanda mu kibazo cya Essance yabuze

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Uburundi  bumaze igihe mu kibazo cyo kubura ibikomoka kuri Peteroli, ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo byaraparitse , essance nkeya ibonetse isaranganywa mu modoka zitwara abantu mu buryo rusange ndetse n’imodoka z’abayobozi.

Iki kibazo cyakomeye mu gihe Uburundi bwafunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda, bigoye abarundi kwinjira mu Rwanda  kunywesha ibinyabiziga byabo nk’uko babikoraga mbere y’uko umupaka ufungwa.

Perezida Ndayishimiye Evarisite ndetse na Reveriyani Ndikuriyo umuyobozi w’ishyaka  CNDD FDD riri ku butegetsi  mu bihe bitandukanye bumvikanye bavuga ko iki kibazo giterwa n’amadovize yabaye macyeya mu gihugu.

- Advertisement -

Basabye kenshi abaturage guhinga imbuto z’amavoka na Kawa kugira ngo nizera bazazohereze mu mahanga bakureyo amadevise yo kugura ibikomoka kuri peteroli. Ibyo abasesenguzi bafata nko kwikiza bagendeye ku gihe bitwara ngo izi mbuto zigere igihe cyo kwinjiza amadovize mu gihugu. Ndayishimiye yashinje abakuriye ibigo bitunganya igihingwa cya kawa kunyereza amadevise ava mu ikawa ijya hanze y’igihugu ko ari byo byatumya habura amadevise yo kwishyura ibikomoko kuri Peteroli.

Izi mpamvu Perezida Ndayishimiye na Ndikuriyo bavuga ariko ntibahuza n’umukuru w’inteko ishinga amategeko Daniel Gélase Ndabirabe we ubibona ukundi.

Uyu muyobozi ashinja  abo yise agatsiko kadashakira ineza igihugu kubigiramo uruhare ati:”Abantu bari guhisha Essance mu mazu yabo umuntu agafatanwa litiro ibihumbi 5 za essance, uyu abikorera iki ? mukavuga ko nta essance ihari kandi ari mwebwe muyihisha cyangwa  bagenzi banyu kandi mukabaceceka hanyuma bakagaruka bakayigurisha amafaranga menshi”

Nk’uko bisanzwe ariko muri iyi minsi ikibaye I Burundi cyose kitirirwa u Rwanda Daniel Gélase Ndabirabe nawe  ntiyatanzwe ati: “Muravomera mu magungura mujya kubika kandi iyo essance ni leta iba yatanze amadevize none wowe uracyegeranya kugirango ujye kuyigurisha mu Rwanda.

Uyu muyobozi aravuga ibi ariko mu gihe ubu igiciro cya Essance gihanitse i Burundi kuko ubu n’aho ibonotse litro imwe igura  ibihumbi 4700 by’Amafaranga y’Amarundi  nukuvuga ibihumbi 2200 by’amanyarwanda mu gihe mu Rwanda ikiri ku mu mafaranga y’u Rwanda 1,764  bivuze ko uwayigura I Burundi akayigurisha mu Rwanda yayigurisha munsi y’ayo yayiranguye.

Uyu mutegetsi wo ku rwego rwo hejuru avuga ko ibi byakemurwa no kwica aba yise abagambanyi ati:” dusabe leta isubizeho igihano cyo kwica! igihano cyo kwica uwo bafashe ari kwiba iyo essance. “

Uyu muyobozi avuga ko  hari abantu  b’Abarundi bajya gukomanyiriza igihugu cyabo bagasaba amahanga kudaha Uburundi ibikomoka kuri Petelori kuko  budashoboye kuyishyura.

Uburundi bwafunze imipaka  ibuhuza n’u Rwanda kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2024, ubu abaturage b’ibihugu byombi ntibemerewe guhahirana.  Mbere y’uko imipaka ifungwa bamwe mu Barundi batuye mu ntara zegereye u Rwanda nka Ngonzi, Kirundo , Kayanza na Cibitoke bazaga kunywesha imodoka zabo mu Rwanda ndetse bamwe bakanabikora nk’ubucuruzi kuko bageraga iwabo bakayigurisha bakagaruka kunywa iyindi mu Rwanda.

Ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli mu Burundi gikomeye gufata indi ntera kuko kugeza ubu n’amashuri amwe n’amwe yari afite imodoka zitwara abanyeshuri yamaze gusaba ababyeyi kwirwariza kuko atakibasha kubona essence yo gushyira muri izo modoka.

BBC igaragaza ko abaturage mu mujyi wa Bujumbura bamwe bahagaritse ubucuruzi bari basanzwe bakora kuko ubu kuva mu gace kamwe ujya mu Kandi ari ikibazo cy’ingorabahizi. Imirongo y’abakeneye kugira aho bajya ikomeje kwiyongera mu gihe kandi abatunze imodoka bashiriwe na Essence nabo bakomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’uyu mujyi w’ubucuruzi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:47 am, Sep 20, 2024
temperature icon 18°C
moderate rain
Humidity 77 %
Pressure 1014 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:49 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe