Ubuyobozi bw’u Burusiya mu mujyi wa Yekaterinburg bwataye muri yombi Umunyamerika ukekwaho ibyaha by’ubugambanyi nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru cya leta, TASS.
Uwafashe ni umugore w’imyaka 33 akaba atuye i Los Angeles ariko akaba anafite ubwenegihugu bw’u Burusiya n’ubwa Amerika. Ashinjwa gutanga ubufasha bw’amafaranga kuri leta y’amahanga, aho yakusanyaga amafaranga akayoherereza umuryango ukorera muri Ukraine guhera muri Gashyantare 2022, ayo mafaranga akaza gukoreshwa mu gufasha igisirikare cya Ukraine.
Ubugambanyi ni icyaha gihanishwa imyaka igera kuri 20 y’igifungo mu Burusiya.
- Advertisement -
Ubwanditsi