U Rwanda na DRC basubiye mu biganiro by’amahoro I Luanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri uyu wa 14 Nzeri i Luanda muri Angola harabera ibindi biganiro hagati ya ba minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yiga ku gushaka amahoro mu Burasiraziba bwa RDC.

Ni ku nshuro ya Kane ibi biganiro bibaye. Inshuro ibanza byabereye muri Zanzibar ubu ni ubwa 3 aba ba Minisitiri bahuriye muri Angola.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yavuze ko ibiganiro by’ubuhuza byo muri iyi weekend biza kubakira ku byagezweho n’abaminisitiri n’abashinzwe ubutasi ku mpande zombi kuva mu mezi 6 ashize.

- Advertisement -

Hari amakuru yagarutse ku nama yahuje inzego z’ubutasi bw’ibihugu by’u Rwanda na DRC I Rubavu mu Rwanda, ndetse imwe mu myanzuro yaganiriwe muri iyi nama yabereye mu ibanga rikomeye, biraza kugarukwaho mu biganiro by’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru France 24, Minisitiri w’itumanaho muri Kongo Patrick Muyaya yavuze ko mu biganiro bya Luanda ati: “Turimo gukora ku bintu bibiri; ku ruhande rumwe kuba FDLR igomba gusenywa, ku rundi ruhande ingabo z’u Rwanda ko zigomba kuhava.”

Kuwa 20 Kanama nibwo ibiganiro nk’ibi byaherukaha kuba. Mu gihe ibiganiro bya mbere hagati y’intumwa ziyobowe na ba Minisitiri Amb Olivier Nduhungirehe na Minisitiri Therese Kayikwamba Wagner. Byabereye muri Zanzibar muri Kamena 2024.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:11 pm, Sep 18, 2024
temperature icon 30°C
scattered clouds
Humidity 33 %
Pressure 1008 mb
Wind 10 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe