Ku cyumweru taliki 22 mu nama y’umuryango w’abibumbye iri kubera i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, u Rwanda na Singapore bamurikiye hamwe igitabo cyerekana uruhare rw’ubenge buhangano mu guteza imbere ibihugu bito.
Ni igitabo cyibanda ku mikorwahwreze y’iri koranabuhanga mu muryango w’ibihugu bifite ubuso buto uzwi nka Forum of Small States.
Ubwo yamurikiraga icyi gitabo abitabiriye inama y’umuryango w’abibumbye yiga ku hazaza iri kubera i New York Summit of the Future (SOTF) Minisitiri w’ikoranabuhanga wa Singapore Josephine Teo yagaragaje ko ibikubiye muri icyi gitabo aribyo bigize ahazaza h’ikoranabuhanga ku isi.
Icyi gitabo cyateguwe ku bufatanye bw’ikigo giteza imbere ikoranabuhanga n’itumanaho muri Singapore (IMDA) na Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo yo mu Rwanda.
Ibihugu bifite ubuso buto bigaragaza ko bisangiye imbogamizi zo kugira amikoro macye mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga. Kutagira impano zizamurwa mu bumenyi bw’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri gahunda za Leta.
Minisitiri Teo yagaragaje ko icyi gitabo gikubiyemo ibisubizo byafasha ibihugu bito gukemura imbogamizi zisangiwe.
Abari muri iyi nama y’umuryango w’abibumbye yiga ku hazaza h’isi I New York bagaragaje ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rikomeza kugenda rizamuka ndetse ari byiza ko ubumenyi buzagenda busangirwa ku rwego mpuzamahanga.