Umwanzuro wa 6 mu myanzuro 10 y’umwiherero w’aba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba waberaga muri Zanzibar ugaragaza ko ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burundi bigomba gusubukura kuwa 31 Ukwakira 2024.
Ibi ni ibiganiro bigamije gushaka igisubizo ku mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda n’u Burundi. Ni umwuka mubi wanatumye u Burundi bufata icyemezo cyo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda.
Ubwo uyu mwiherero wo muri Zanzibar wari urimbanije Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb. Nduhungirehe Olivier yagaragaje ko yizeye ibi biganiro bya Zanzibar asangiza ifoto abamukurikira ari kumwe na mugenzi we w’u Burundi Albert Shingiro.
Nyuma y’uyu mwiherero wamaze iminsi 3 Minisitiri Shingiro w’u Burundi yatangaje ko inzira ya Demokarasi ari igikoresho gikomeye mu gukemura ibibazo hagati y’ibihugu.
U Burundi bwabanje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara gusa nyuma bwaje guhindura ibirego buvuga ko buzafungura imipaka ari uko u Rwanda rutanze abashatse guhirika ubutegetsi mu 2015 bahungiye mu Rwanda.