U Rwanda rwaguze imashini ipima kanseri zose mu gihe gito

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

U Rwanda rwamaze kubona imashini igezweho yitwa Dx Flex ipima kanseri zose ziganjemo n’iyo mu maraso kandi mu gihe gito kandi ku bwishingizi. Ubusanzwe byasabaga miliyoni 1Frw ibizamini bikoherezwa muri Afurika y’Epfo ibisubizo bikaboneka nyuma y’ukwezi.

Iyi mashini ifite agaciro ka miliyoni hafi 400Frw ifite ubushobozi bwo gupima ibizamini 150 ku isaha igatanga ibisubizo mu masaha 24.

Inzobere mu kuvura indwara zo mu maraso mu bitaro bya kaminuza bya CHUK, Dr Gilbert Uwizeyimana, avuga ko iyi mashini ari igisubizo cyane.

“Ubundi mbere byagoranaga kuko iyi mashini ntayari ihari abantu bayikeneraga cyane byasabaga ko ibizamini byabo byoherezwa hanze y’igihugu…iyi mashini ubwo ije uburwayi buzajya bumenyekana kandi ku gihe, banavurwe neza kuko ubwoko bwa kanseri buzaba buzwi neza n’abavura kanseri bayivure bazi icyo bari kuvura”.

Iyi mashini izagira n’uruhare mu bukerarugendo bushingiye ku buvuzi. Kugeza ubu ibizamini bisaga 1000 bya kanseri harimo n’iyo mu maraso nibyo u Rwanda rwoherezaga muri Afurika y’Epfo buri kwezi.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:29 am, May 20, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 82 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe