Imyitozo ya Gisirikare izwi nka “Ushirikiano Imara” izabera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako no mu Karere ka Rubavu yatangijwe n’akarasisi ka gisirikare. Yitabiriwe n’abasaga 1130 barimo abasirikare, abapolisi n’abasivili bo mu bihugu 4 by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba EAC.
Iyi myitozo ibaye ku nshuro ya 13 izakorerwa I Gako kubazakora imyitozo y’urugamba ku butaka, ndetse no mu karere ka Rubavu ku bitoreza mu mazi. Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yagaragaje ko iyi myitozo yitezweho kuzarushaho kurebera hamwe uburyo buhamye bwo gutsura amahoro n’umutekano uhamye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Abasaga 1,130 barimo abasirikare, abapolisi n’abasivili bo mu bihugu 4 bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nibo bari muri iyi myitozo izamara ibyumweru bibiri.