U Rwanda rwasabye Congo Brazza gushyigikira umukandida warwo Dr.Mihigo

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri uyu wa 09 Kamena Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe yageze I Brazzaville muri Kongo yakirwa ka Perezida Denis Sassou-N’Guesso.

Nduhungirehe yashyikirije Perezida Denis Sassou-N’Guesso ubutumwa bwa Mugenzi we w’u Rwanda.

Amakuru atangwa n’ibiro bya Ministeri y’ububanyi akemeza ko aba bombi banagiranye ibiganiro birimo kuzashyigikira umukandida watanzwe n’u Rwanda kuyobora ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima igice cya Afurika (WHOAFRO) Dr. Richard Mihigo.

- Advertisement -

Abakandida bahatanira kuyobora ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima igice cya Afurika ni bane: Dr Boureima Hama Sambo, watanzwe n’igihugu cya Niger, Dr Ibrahima Socé Fall watanzwe na Senegal, Dr Richard Mihigo watanzwe n’u Rwanda na Dr Faustine Engelbert Ndugulile watanzwe na Tanzania.

Dr Richard Mihigo uri kumwe na Minisitiri Nduhungirehe I Brazzaville nawe yari muri ibi biganiro agaragaza ko afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 30 muri uru rwego rw’ubuzima rusange bw’abaturage. N’imyaka 18 akora muri iri shami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima.

Biteganijwe ko kuwa 22 Nyakanga aba uko ari bane bazageza ku bihugu binyamuryango ubunararibonye bwabo ndetse n’imigabo n’imigambi yabo. Mu nama izakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga. Aya matora azaba kuwa 27 Kanama 2024.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:53 am, Sep 8, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 68 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe