Guverinoma y’u Rwanda, Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), byasinyanye amasezerano yo gukomeza ubufatanye ku kwita ku bimukira bari mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora.
Ni amasezerano yasinywe na ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango wa Afurika yunze ubumwe, Charles Karamba mu gihe AU yari ihagarariwe na Komiseri ushinzwe Ubuzima n’Ibikorwa by’Ubutabazi, Amb Minata Samate Cessouma.
Aya masezerano yasinyiwe i Addis Ababa, ku wa Kane tariki 22 Kanama 2024, ateganya ko ubu bufatanye buzageza tariki 31 Ukuboza 2025.
Mu 2019, nibwo u Rwanda rwagiranye amasezerano ya mbere n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR na Afurika Yunze Ubumwe, ajyanye no kwakira mu buryo bw’agateganyo aba bimukira n’abasaba ubuhunzi baturutse muri Libya nyuma y’uko byari bimaze kumenyekana ko bagurishwa.
Muri iyi myaka yose iyi nkambi imaze kunyuramo impunzi n’abimukira barenga 2,500 muri aba kandi abarenga 1,700 bamaze kubona ibihugu byemera kubakira.