Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje ku mugaragaro ko hasinywe amasezerano atangiza umubano hagati y’u Rwanda n’ibirwa bya Marchall.
Ni amasezerano yashyizweho umukono I New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika ahari kubera inteko rusange ya 79 y’umuryango w’abibumbye.
Ku ruhande rw’u Rwanda ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri Amb. Nduhungirehe Olivier ndetse na Hon. Kalani Kaneko Mugenzi we w’Ububanyi n’amahanga wa Marchall.
- Advertisement -
Ibirwa bya Marchall biherereye mu nyanja ya Pasifika, ni igihugu gito kiri mu byitwa Karayibe, kikagira abaturage babarirwa mu 60,000. Ni kimwe mu birwa bikunze kwibasirwa cyane iyo amazi y’inyanja yakirengeye.
Umwanditsi Mukuru