Ubumwe bw’uburayi bugiye guha ingabo z’u Rwanda Miliyoni 40€

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique zigiye guhabwa inkunga ya Miliyoni 40 z’amayero n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi kugira ngo zibashe gukomeza inshingano zo guhangana n’iterabwoba.

Izi Miliyoni 40 z’amayero uzivunje mu manyarwanda ziri muri Miliyari 56 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu ntara ya Cabo Delgado kuva mu mwaka wa 2021 aho zihanganye n’imitwe y’iterabwoba igendera ku matwara akaze ya k’Islam izwi nka Islamic State.

- Advertisement -

Inkunga ya mbere Ubumwe bw’uburayi bwari buherutse gutera ingabo z’u Rwanda ni Miliyoni 20 z’amayero zari zagenewe ibi bikorwa mu mwaka wa 2022.

Ingingo yo gutanga indi nkunga ku ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique iri ku murongo w’ibizaganirwaho n’ibihugu binyamuryango by’ubumwe bw’uburayi mu byumweru biri imbere nk’uko ikinyamakuru Bloomberg cyabitangaje.

Kuva ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda batangira muri Mozambique abaturage barenga ibihumbi 250 bari barakuwe mu byabo bamaze kibigaruka mo. Ibikorwa by’iburobyi mu nyanja byarasubukuwe ndetse n’icyambu n’ibibuga by’indege byasubukuye imirimo yabyo.

Ku busabe bwa Guverinoma ya Mozambique muri Nyakanga 2021 nibwo ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri icyi gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika. Zahise zoherezwa mu ntara ya Cabo Delgado yari yarajujubijwe n’abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba kuva mu 2017. Iyi ntambara yari imaze guhitana abaturage barenga 4,000 mu gihe ibihumbi amagana bari barahunze iyi ntara.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:33 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1013 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe