Ubwongereza bwemeye umuhate mucye mu gukurikirana abakekwaho Jenoside

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ambasaderi w’u bwongereza mu Rwanda Alison Thorpe mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa 02 Ukwakira 2024 yemeye ko mu myaka irenga 20 ishize igihugu cye cyagize intege nke mu gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe abatutsi bari mu bwongereza.

Muri icyi kiganiro n’itangazamakuru cyabereye I Kigali Ambasaderi Thorpe yagize ati ” ku bijyanye n’abakekwaho Jenoside bari mu bwongereza, icyo navuga ni uko amapine y’ubucamanza ari kugenda n’ubwo yikaraga buhoro. Gusa icyo nabizeza ni uko amapine yikaraga. Hari amaperereza akiri gukorwa n’igipolisi kuri aba bakekwaho Jenoside.”

Umu uhagarariye ubwongereza mu Rwanda yagaragaje ko ubucamanza bw’ubwongereza nta gitutu Guverinoma ishobora kubushyiraho. Ambasaderi Thorpe ati ” Igipolisi kirigenga mu bwongereza. Guverinoma ntishobora kwivanga mu buryo ubucamanza bukora inshingano zabwo. N’ubwo kandi nabizeza ko igipolisi cyizi neza ko abanyarwanda bakeneye ubutabera. Nta gihe nabaha aba bantu bazaba bagejejwe imbere y’ubutabera ariko icyo nabizeza ni uko ubwongereza buzageza abicanyi imbere y’ubutabera. Nabasaba kwihangana, kuko igihe kizagera ni ikibazo gusa cy’amapine ari kwikaraga buhoro.”

- Advertisement -

Imyaka ibaye 18 u Rwanda rusabye ubutabera ku bantu 5 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Abo ni Dr Vincent Bajinya, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo na Celestin Mutabaruka. Aba bose bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi ariko bakomeza kwidegembya mu bwongereza.

Ubwongereza bwananiwe kubohereza mu Rwanda cyangwa se kubaburanishiriza mu bwongereza. Kimwe n’abandi bategetsi bw’ubwongereza Ambasaderi Thorpe nta gihe yatanze cyo kuba ubutabera bwatanzwe, yashimangiye ko urwego rw’ubucamanza mu bwongereza rwigenga.

Uyu mu diplomate w’ubwongereza yagaragaje ko kuba mu bufaransa hari kuburanishwa imanza z’abakekwaho Jenoside yakorewe abatutsi, mu bubiligi bikaba biri uko ngo bitanga icyizere ko no mu bwongereza bitazatinda. Agaruka ku mvugo ngo “Amapine ari kugenda n’ubwo agenda buhoro”.

Mu bihe bitendukanye abategetsi n’ubwongereza bagiye bumvikana basezeranya gutanga ubutabera ku bakekwaho Jenoside bahungiye mu bwongereza. Gusa aya masezerano ntasohozwe. Iriheruka ni iryatanzwe na Boris Johnson wari Minisitiri w’intebe w’u bwongereza mu mwaka 2022.

Muri Mata 2022 kandi Ambasaderi w’u Rwanda mu bwongereza Johnson Bussingye nawe yongeye gusaba ko abakekwaho Jenoside yakorewe abatutsi bari muri icyi gihugu bagezwa imbere y’ubucamanza.

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi Ibuka wumvikanye kenshi ugaragaza ko nta butabera buba butanzwe iyo  uwaketsweho uruhare muri Jenoside apfuye atagejejwe imbere y’urukiko.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:02 pm, Dec 21, 2024
temperature icon 23°C
moderate rain
Humidity 60 %
Pressure 1012 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe