Ugukebwa kw’abagore bagakurwa ho bimwe mu bice bigize imyanya ndagagitsina ni kimwe mu bikorwa bigaragara mu mico y’ibihugu bimwe na bimwe ariko idashyigikiwe n’umuryango w’abibumbye. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ribigaragaza nko kubangamira uburenganzira bw’abagore.
Imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima WHO igaragaza ko abaggore barenga Miliyoni 230 ku isi bakebwe. Ibi ngo bikaba byarakozwe cyane cyane mu gihe bari batarageza imyaka 15. Umugabane wa Afurika niwo wiganje mo iyi myemerere kuko ufite abagore barenga Miliyoni 144 bakebwe,Asiya igakurikira ho na Miliyoni 80 naho uburasirazuba bwo hagati bukagira abasaga Miliyoni 6.
Buri mwaka abagore barenga Miliyoni 4 ku isi bakorerwa uyu muhango wo gukebwa; UNICEF ivuga ko niba nta gikozwe mu bihugu 31 byiganje mo iyi migirire, abagore n’abakobwa babarirwa muri miliyoni 68 bari mu kaga ko kuzaba barakorewe uku gukebwa kugeza mu mwaka wa 2030.
Abashyigikiye ugukebwa kw’abakobwa n’abagore babishingira ku muco n’imyemerere y’idini. Biganje mo abo mu idini ya Islam bagaragaza ko umukobwa wakebwe ngo bimurinda kwiyandarika kuko bimugabanyiriza ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.
Ibihugu 13 bifite itegeko ribuza gukeba imwe mu myanya ndangagitsina y’abakobwa n’abagore. Gambia ishobora kuba igihugu cya mbere ku isi cyisubiye ho kigakura ho iri tegeko cyari gisanganwe mu gihe uruhande rw’abadepite batarishyigikiye rwatsinda impaka ziri mu nteko ishingamategeko ya Gambia.