Abakobwa b’impanga, Marieme na Ndeye, ubwo bavukaga muri 2007, bahawe iminsi mike yo kubaho kuko bafatanye ku buryo ntawari witeze ko bageza ku myaka 7 bujuje uyu munsi. Mu Burayi bwose birashoboka ko ari zo mpanga zonyine zikura zifatanye.
Kubona impanga zivutse zifatanye zigakura ntibisanzwe, kuko aba bahagarariye abagera ku 500.000 bavutse ari bazima mu Bwongereza, ariko hafi ya kimwe cya kabiri barapfuye, ndetse kimwe cya gatatu bo bapfa mu masaha 24 bavutse.
Marieme na Ndeye basangiye amaguru amwe n’igitereko kimwe ariko buri wese afite umugongo n’umutima we. Buri wese afite imico yihariye n’imyumvire ye ku giti cye, gusa buri umwe ashingira ku wundi kugira ngo babeho.
Aba bombi n’abanyeshuri biga mu ishuri riherereye mu majyepfo ya Wales.