Kuri uyu wa mbere, tariki ya 19 Gashyantare, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu cya Algeria (ANPA), General Saïd Chanegriha, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.
Biteganyijwe ko ku munsi wejo kuwa kabiri, General Saïd Chanegriha azasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ndetse n’icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda aho azanakorera inama n’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda.
- Advertisement -
Ubwanditsi