Umugore wakize akiza umugabo! 

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Uyu munsi tariki ya 8 Werurwe buri mwaka Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, umugore afatwa nk’ishingiro ry’umuryango

“Ikibuza umugore amahoro kibuza umugabo amahoro, umugore wakennnye akenesha umugabo umugore wakize akiza umugabo” aya ni amagambo yavuzwe na Perezida Kagame muri 2011 . Icyo gihe Perezida Kagame yashimangiye ko igihugu kizakora ibishoboka kigaha amahirwe abagore yo kwiteza imbere haba mu bukungu ndetse n’ubumenyi.

U Rwanda rufatwa nka kimwe mu bihugu by’icyitegererezo mu guha ijambo umukobwa n’umugore muri rusange, uburezi bw’umwana w’umukobwa mu Rwanda bwarashyigikiwe. Mu  Rwanda kandi umugore yahawe ijambo mu ngeri zose kugeza no mu nzego zifata ibyemezo, aho mu ngeri zose 30% bagomba kuba ari abagore.

U Rwanda ruri ku mwanya wa mbere Isi mu bihugu bifite abagore benshi mu ntego ishinga amategeko aho rufite abagore 61.3% mu mutwe w’Abadepite na 34.6% muri Sena.

Ibi ariko siko bimeze ahandi mu bindi bihugu byinshi muri Afurika ,ubushakashatsi bw’umuryango w’abibumbye kuri Isi, bwerekana ko umugore muri Afurika agifite inzitizi zituma atagira amahirwe yo kugera ku mari nk’umugabo.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko Afurika ifite ijanisha rinini ry’abagore mu bucuruzi ariko iyo bigeze ku ngingo yo kubona inguzanyo ibintu ntibyoroha.  Abagore bakora ubucuruzi bahura n’ingorane abagabo batagira ubwo busumbane bwatumye habaho icyuho cy’ishoramari rya miliyari 42 z’amadorali ya Amerika.

Umwe mu bagore bakuze atangiza ubucuruzi ariko akenshi akagorwa no kubukomeza, bene  ubwo bucuruzi usanga bukomeza kuba buto cyangwa bugahomba kubera amananiza mu bukungu.

Mu Rwanda, icyuho hagati y’abagore n’abagabo mu kugera kuri serivisi z’imari kiri ku rugero rwa 7%. Gusa icyuho cyagiye kigabanuka kuko muri 2010 cyari ku rugero rwa 15%.

Kuki bigora abagore gutera imbere mu bucuruzi?

Bishingiye ku kutagera ku mari ituma bateza imbere ubucuruzi bwabo ngo bukure , ingorane zituma bikomera kubona inguzanyo ku bagore kurusha ku bagabo zirimo kuba akenshi abagore basabwa ingwate nini ugereranyije n’isabwa  abagabo ku nguzanyo ingana kandi bo bagira imitungo mike. Kuguriza abagore bisa n’ibiteje ikibazo bagashyirirwaho inyungu zihanitse mu rwego rwo kubakumira.

Muri Afurika 13 ku ijana by’abagore bakora ubucuruzi bavuga ko badasaba inguzanyo kubera inyungu ziri hejuru mu gihe abagabo bafite iki kibazo ari 8 ku ijana. Abagore bagorwa kandi n’ubumenyi buke mu by’imari bituma bafata ibyemezo badafite amakuru yuzuye. Uretse ibyo kandi imico yo kuzungura imigenzo n’amategeko, biheza abagore bituma nta mitungo bagira batangamo ingwate.

Hari intambwe Afurika iri gutera mu iterambere ridaheza

Muri rusange serivise za banki kuri telefone zoroheje uburyo bwo kugera ku mari, ikinyuranyo mu by’amabanki hagati y’umugore n’umugabo cyiyongereyeho  7 ku ijana kuva muri 2011 ubu kiri kuri 12 ku ijana mu korohereza abagabo.

Kuki ari ngombwa gushora imari mu bagore?

Gushora imari mu bagore bishobora guhindura sosiyete kuko bahita bashora 80 ku ijana by’umusaruro wabo mu burezi, ubuzima n’imirire mu miryango yabo ugereranyije n’abagabo bo bashora 40 ku ijana gusa muri ibyo. ONU ivuga ko uburinganire ari ikibazo gikomeye cyane ku burenganzira bwa muntu rero iterambere ry’umugore, ni inyungu kuri buri wese

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:01 am, May 20, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 82 %
Pressure 1010 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe