Umunya-Tanzania, Dr Faustine Engelbert Ndugulile iwe watorewe kuba Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, ryita ku Buzima muri Afurika. Yari ahatanye nabo harimo Umunyarwanda Dr Mihigo Richard
Dr Faustin Engelbert asimbuye Dr Matshidiso Moeti wari umaze Manda ebyiri z’imyaka itanu, itanu muri uyu mwanya.
Ni amatora yabereye muri kongere ya 73 y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS igice cya Afurika. Mu bahataniraga uyu mwanya harimo Dr Boureima Hama Sambo watanzwe na Niger, Dr Ibrahima Socé Fall watanzwe na Sénégal ndetse na Dr Richard Mihigo watanzwe n’u Rwanda.
Dr Ndugulile azashyirwa mu nshingano mu nteko rusange ya 156 ya OMS uzabera I Geneve mu busuwusi mu kwezi kwa kabiri 2025.
Umuyobozi wa OMS ishami rya Afurika atorerwa Manda y’imyaka 5 ivugururwa inshuro imwe.