Umunyarwandakazi yahawe igihembo n’ihuriro ry’abinjeniyeri bo muri Amerika

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umunyarwandakazi Lisa Umutoni w’imyaka 28 y’amavuko yahawe igihembo gihabwa umwinjeniyeri muto wabaye indashyikirwa mu guteza uyu mwuga w’ubwubatsi imbere muri Leta ya Carolina y’amajyepfo. Ndetse n’icy’umu injeniyeri mwiza ukomoka ku mugabane wa Afurika.

Ni igihembo gitangwa n’ihuriro ry’aba injeniyeri bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika “American Society of Civil Engineers (ASCE).

Liza Umutoni yize muri Kaminuza y’u Rwanda. Ubu Ari gukorera impamyabumenyi y’ikirenga PhD yatangaje ko icyi gihembo kimuteye imbaraga zo gukomeza gutera imbere mu mirimo ye y’ubwubatsi kandi ko ari ikimenyetso ku bamuri inyuma ko byose bishoboka.

- Advertisement -

Lisa yarangije ishami rya Water and Environmental Engineering muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2018. Akora akazi nk’uwimenyereza umwuga mu kigo gishinzwe amazi n’amashyamba. Yaje gukomereza amasomo yibanda ku bijyanye n’amazi mu gihugu cy’ubuholandi. Aha yahakuye impamyabushobozi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza Masters mu bijyanye n’amazi “Water Science and Engineering” mu gashami ka Hydroinformatics .

Mu 2021 yagarutse mu Rwanda akora mu mishinga ijyanye no kurwanya imyuzure irimo iyo mu karere ka Nyaruguru ndetse na Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Muri Gashyantare 2022 nibwo Umutoni yasubiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika gukorera impamyabumenyi yo ku rwego rwa PhD aho ari gukora ubushakashatsi no kubaka uburyo bwafasha abahinzi kujya babyaza umusaruro amakuru y’iteganyagihe bakirinda imyuzure ibangiriza ibihingwa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:16 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1013 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe