Umunyamategeko Richard Gisagara urengera inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi yasobanuye ibyaranze umunsi wa mbere w’urubanza ruregwamo Umunya-Cameroun Charles Onana, ushinjwa gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gisagara yavuze ko mu ntangiriro z’uru rubanza hatutumbye imyigaragambyo y’Abanye Kongo bari bitabiriye uru rubanza ari benshi ati” umunsi wa mbere waranzwe n’ibintu bitandukanye icya mbere ni ubukangurambaga bunini cyane bw’Abanye Kongo bari bafite imipira yo kwambara bashatse gusanisha uru rubanza barujyana mu bibera muri Kongo.”
Me Gisagara yavuze ko Charles Onana yisobanuye aruma ahuhaho ariko avuga ko iteke uko abonye umwanya wo kuvuga ahuza Jenoside n’indege ya Hbayirimana ndetse akanashaka kuyigereranya n’intambara isanzwe.
Gisagara yakomeje avuga ko “Charles Onana kandi yakunze gukoresha imvugo igaragaza ko jenoside n’ubwo atayita jenoside ari ikintu cyari cyateguwe n’Abanyamerika bagakoresha FPR kugirango abantu barwane noneho babashe gusunika abaturage bajye muri Kongo noneho babashe kwigarurira ubutaka bwa Kongo.”
Mu bindi byaranze iburanisha ni umutangabuhamya Sixbert Musangwamfura wahoze aba mu Rwanda ariko kaza kujya i Burayi ahindura amazina yiyita Simugomwa.
Me Gisagara avuga ko yari yatanzwe na Charles Onana ngo amushinjure ariko yagera mu rukiko akamwigarama ati”Ubuhamya bwe bwaje buhakana ibyo uwamutumye avuga kuko we yemera Jenoside(yakorewe Abatutsi) yabayeho n’ubwo bwose ageraho akarengera akajya mu bindi bitari ukuri ariko icy’ingenzi ni uko yemera ko jenoside yateguwe bitandukanye n’ibyo Charles Onana avuga.
Undi watanze ubuhamya bushinja Onana ni Boyana Coulibaly umuhanga mubyo gusobanura amarenge n’indimi yasobanuye buri jambo rigize igitabo cya Charles Onana yerekana ko buri mvugo yakoresheje ifite aho ihuriye no guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi.