Umutwe wa Hezbollah warashe ibisasu birenga 200 muri Isiraheli

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umutwe w’abarwanyo wa Hezbollah iherereye muri Lebanon wagabye igitero cy’ibisasu bya rokete n’indege zitagira abapolote birenga 200 mu Majyaruguru ya Isiraheli. Uyu mutwe ivuga ko igitero wagabye ari igisubizo ku rupfu rw’umwe mu basirikare bawo bakomeye bishywe n’indabo za Isiraheli.

Ingabo za Isiraheli nazo zatangaje ko zapfushije umwe mu basirikare bakomeye ndetse ko zanatangiye ibikorwa byo guhiga bukware abarwanyi ba Hezbollah.  Igisirikare cya Isiraheli kivuga ko cyahise kigaba ibitero mu majyepfo ya Lebanon ku birindiro bya Hezbollah.

Ibinyamakuru byo muri Lebanon biravuga ko umuntu umwe amaze guhitanwa n’igitero cya Dorone mu mujyi wa Houla muri Lebanon.

- Advertisement -

Mohammed Nimah Nasser wahitanwe n’igitero cy’indege za Isiraheli yari umwe mu bakomando bakomeye za Hezbollah. Ndetse amakuru akavuga ko Ari umwe mu bagabaga ibitero ibutitsa kuri Isiraheli. Amakuru ava muri Lebanon yemeza ko  kuva Isiraheli yatangira intambara na Hamas muri Gaza, hakomeje kuba ukurasana kwa hato na hato kw’ingabo za Isiraheli ndetse n’abarwanyi ba Hezbollah.

Igihugu cya Iran giherutse gutanga nyirantarengwa kuri Isiraheli kivuga ko umunsi Isiraheli izakurikirana abarwanyi ba Hezbollah ngo ariwo munsi Iran izaba itumiwe byeruye muri iyi ntambara.

Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu we yahise atangaza amagambo asa no gushoza intambara kuri Hezbollah. Yabwiye abaturage ba Isiraheli ati twarabivuze Kandi turabiaubiramo ” Ushotoye Isiraheli wese ni umupfu. Twarabyimeje kandi tugomba kubishyira mu bikorwa”.

Kugeza ubu harabarurwa abantu 400 bamaze kugwa muri ibi bitero bya Hezbollah na Isiraheli. Abenshi muri aba bolemezwa ko Ari abo ku ruhande rwa Hezbollah kuko ku ruhande rwa Isiraheli ho bemera gusa ko batakaje abasirikare 25.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:19 pm, Oct 5, 2024
temperature icon 22°C
few clouds
Humidity 53 %
Pressure 1013 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe