Umuvugizi wa RIB yakomoje ku byaha byiganje ku mbuga nkoranyambaga

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu kiganiro cyihariye Dr Murangira Thierry uvugira urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB yagiranye n’itangazamakuru rya Leta yagaragaje ko mu Rwanda hari ibyaha bikomeza kugaragara ku mbuga nkoranyambaga. Rimwe na rimwe ngo hakaba n’ababikora batazi uburemere bw’ibyo bakoze.

Umuvugizi wa RIB yasobanuye ko icyaha uko cyitwa mu gitabo cy’amategeko ahana cy’u Rwanda kizahanwa hatitawe ngo cyakorewe ku mbuga nkoranyambaga. Ati: ” Ukoresha social media nabi, biterwa n’icyo yakoze. Niba ari ugutangaza ibihuha itegeko rirahari ribihana. Niba Ari ukwiyitirira umwirondoro w’undi, niba ari ugukwirakwiza ibikorwa by’urukozasoni, niba ari uguhamagarira abantu kwanga abandi, niba Ari ugukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, niba ari ugukoresha imvugo zivangura abantu, ibyo byose amategeko arahari n’ibihano biratandukanye.”

Murangira akavuga ko muri ibi byaha harimo ibifite ibihano biremereye birimo n’igifungo cy’imyaka ishobora kurenza 5 ikaba yagera no ku 10.

- Advertisement -

RIB ivuga ko itirengagije ingingo ya 38 mu itegekonshinga iha buri munyarwanda wese Ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ndetse n’ubwisanzure bw’itangazamakuru; ariko kandi ikibutsa ko iryo tegekohsinga ritanga n’inshingano zirimo kubaha ituze rusange rya rubanda n’ubuzima bwite bw’abantu.

RIB kandi yibukije abakoresha izi mbuga ko kutamenya itegeko bitaribuza guhana uwahuye naryo.

Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakiriye amashusho arimo ay’urukozasoni ndetse n’arimo amagambo yumvikana nk’ibitutsi no gushinjanya ibyaha kwa hato na hato. Ibi bigakorwa n’abashyizeho amazina yabo nyirizina cyangwa se abayahinduye bakiyita andi.

Hari abakwirakwiza ibirimo ibyaha bavuga ko bagamije gucuruza bakinjiriza mu mibare ihanitse y’abareba ibyo bakwirakwije, hakaba n’ababikwirakwiza bagamije gusabanya gusa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:25 am, Sep 18, 2024
temperature icon 21°C
scattered clouds
Humidity 53 %
Pressure 1013 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe