Uruhare rw’ikoranabuhanga mu gutanga ubutabera bunoze mu Rwanda

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Abahanga mu mategeko ndetse n’ikoranabuhanga bo mu Rwanda no hanze yarwo bateraniye i Kigali mu nama y’iminsi itatu igamije gusuzumira hamwe uburyo ikoranabuhanga ryagira uruhare mu guteza imbere ubutabera bityo abaturage bakabubonera igihe kandi bunoze.

Umuyobozi w’umuryango CERTA Foundation, Kabasinga Florida, wateguye iyi nama azirikana uburyo u Rwanda rwashyize imbere imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu nzego zose.

Ati “Uko ibintu bigenda bihindagurika mu guhanga udushya, niko n’amategeko agomba kuba arimo nayo ahinduka kugira ngo ajyane n’amajyambera naho ageze, biratworohera kugira ngo n’amategeko ahinduke ajyanye n’igihe, kuko ibishya birihuta, ariko mu Rwanda naho amategeko arahinduka akajyana n’igihe.”

“Twebwe rero nk’abantu bari mu bikorwa by’amategeko, sisiteme dufite ziradufasha cyane, ziratworohereza akazi.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse, yemeza ko imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubutabera yahinduye cyane imitangire yabwo

Ati “Muri iki gihe kubera gukoresha ikoranabuhanga, ushobora gukora dosiye y’umuntu uri London wicaye i Kigali. Hari ubwo n’abantu bakoraga ibintu bitari byo bishobora kuba rimwe na rimwe birimo n’ibibazo bijyanye na ruswa ku buryo washoboraga kumva ngo dosiye y’umuntu yabuze, ntago bibaho, ubu dosiye y’umuntu iba iri muri sisiteme kandi umuntu wese winjiyemo ushobora kugenda akagira icyo akoramo kinyuranyije n’amategeko turabibona.”

Me Nkundabarashi yakomeje avuga ko ubu bari kuvugurura iyi sisiteme ku buryo bishoboka ko kubura byajya biba abantu batavuye aho bari, bikaba byafasha abantu bose bakora mu nzego z’ubutabera gukoresha ubushobozi buringaniye noneho inkiko zibashe gutanga ubutabera ku gihe cyifuzwa n’abazigana.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, avuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’ubutabera atari amahitamo ahubwo ari ngombwa bitewe n’aho igihe kigeze.

Avuga hirya no hino ku isi n’u Rwanda rurimo abantu 55% bagorwa bikomeye no kugera ku butabera.

Ati “Imibare ihari iteye ubwoba kuko umubare w’abashobora kugana inkiko ku rwego rw’isi kugira ngo ibibazo byabo bicyemurwe ni 10% by’abafite ibibazo bigomba gucyemuka, abandi 35% bafite ubundi buryo bwo gucyemura amakimbirane yabo binyuze mu miryango yabo kuko nkatwe dufite Abunzi n’izindi nzego zibegereye harimo n’amadini, ibyo byose bigize 45%, ariko abandi 55% nta bundi buryo bafite bwo gucyemura amakimbirane, ubwo rero tugomba kwibaza ni uburyo ikoranabuhanga ryafasha benshi kugera ku butabera kandi birashoboka kuko hari nk’ibyo u Rwanda rwakoze mu korohereza benshi kurugeraho.”

Guhera mu Ukuboza 2023, icyicaro cy’umuryango ‘The African Law & Tech Network’ (ALT Network) cyashyizwe i Kigali bityo buri mwaka abanyamategeko n’abari mu ikoranabuhanga bazajya bahura bagasuzumira hamwe uburyo ikoranabuhanga ryakomeza kuzamura ireme ry’ubutabera kuri bose.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:32 am, Apr 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 100 %
Pressure 1020 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe