RDC: Kongerera manda Abadepite bo muri Rutshuru na Masisi ntibivugwaho rumwe

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Urukiko rw’ikirenga rwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rwemeje ko abadepite no muri za teritware ya Masisi na Rutshuru batowe muri 2018 bakomeza gukora muri iyi manda kugeza ubwo umutekano uzagarukira muri utu duce ubu dukomeje kwibasirwa n’intambara.

Ku rundi ruhande ariko bamwe mu banyapolitiki bo muri RDC ntibemeranya n’iki cyemezo cy’urukiko rw’ikirenga, aho bavuga ko kidafite ishingiro kubera ko igihe bamaze bayobora ntacyo bakoze ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bw’igihugu, aho babyise ko ari ukongerera imbaraga imitwe ya gisirikare iteza umutekano muke mu banyagihugu.

Ndetse na bamwe mu baturage basanga ibi ari ukutagira ubushake bwimazeyo mu kurwanya M23 n’indi mitwe izengereje leta ya Congo.

Mu mpera z’umwaka wa 2023, Komisiyo yigenga Ishinzwe Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, CENI, yari yasohoye itangazo ryemeza ko amatora azakorwa mu Ukwakira uyu mwaka, gusa muri icyo gihe abadepite ntibumvikanaga kuri icyo cyemezo, kuko bamwe bari bashyigikiye ko CENI itegura amatora, ariko abandi bakabinenga.

Ndetse muri icyo gihe, nibwo bamwe mu badepite basabaga leta kureka abatowe muri 2018 bagakomeza imirimo yabo kimwe n’abandi badepite batowe mu matora yo ku wa 20 Ukuboza umwaka ushize, gusa abandi barabihakana, harimo n’abaturage batuye uduce twa Masisi na Rutshuru.

 

 

 

 

 

Isangize abandi

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:14 pm, Apr 27, 2024
temperature icon 24°C
light rain
Humidity 57 %
Pressure 1018 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe