Umusore w’imyaka 24 y’amavuko wo mu karere ka Musanze yatawe muri yombi nyuma yo kwiba shebuje ibihumbi 17,200 by’amadorali ya Amerika na 2,200 by’amanyarwanda I Kigali.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko yafashwe amaze kohereza amwe muri ayo mafaranga kuri konti ye biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko umukoresha w’uyu musore utuye mu Karere ka Gasabo, yatanze ikirego avuga ko yibwe n’umukozi we; amadorali y’Amerika 17,200 n’amafaranga y’u Rwanda 2,200 ahita atoroka ntiyagaruka mu rugo, hatangira ibikorwa byo gushakisha aho uyu musore yaba aherereye.
Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza ati “Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ahagana ku isaha ya saa tatu n’igice, yaje gufatirwa ku biro by’ivunjisha mu Karere ka Musanze, amaze kohereza kuri konti ye ya banki, Frw12, 680,000 asigaranye miliyoni 1Frw yari agifite mu gakapu.”
Uyu muvugizi wa Polisi yashimiye uwibwe kuba yarahise abimenyekanisha ndetse ashimira n’abaturage batanze amakuru yatumye uwibye afatwa.
Uyu musore ufungiye kuri sialtasiyo ya RIB ya Remera aramutse ahamijwe n’amategeko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.