1/2 cya Koperative zo mu ntara y’i burasirazuba ntizikora neza

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Afungura ku mugaragaro imurikagurisha ry’intara y’i Burasirazuba Guverineri w’intara y’i Burasirazuba Prudence Rubingisa yasabye inzego zose muri iyi ntara guhagurukira ikibazo cy’imikorere itanoze ya Koperative nyinshi muri iyi ntara.

Guverineri Rubingisa washimye ko abanyarwanda bo mu ntara y’i Burasirazuba bagenda basobanukirwa ibyiza byo kwishyira hamwe. Yagize ati “Dukwiriye Kwita ku iterambere ry’amakoperative kuko mu bufatanye niho hava ubukire”.

N’ubwo Guverineri Rubingisa agaragaza ko abaturage bagenda bagaragaza ubushake bwo kwishyira hamwe ariko yanasabye ko abishyize hamwe bafashwa gukora neza. Ati “Mu igenzura duherutse gukora dufatanije n’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative muribuka ko twasanze kuri Koperative 2,400 ziri mu ntara y’i Burasirazuba byagaragaye ko 1,168 zingana na hafi 49% ariyo yonyine akora neza.”

- Advertisement -

Guverineri Rubingisa yagaragaje ko hari icyuho cyo kugira ngo izindi Koperative nazo zikorera neza. Ndetse yizeza ubufatanye bwa Leta mu kubakira ubushobozi abayobora amakoperative.

Umuyobozi w’intara y’i Burasirazuba akemeza ko byagira ingaruka ku baturage baramutse bashoye amafaranga yabo muri Koperative ntizibageze ku musaruro kubera imikorere itanoze.

Mu bindi Guverineri Rubingisa yasabye abokorera bo mu ntara ayoboye harimo kongera ibigo bikora kandi bikanongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi. Ibi ariko bikanajyana no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi w’intara y’i Burasirazuba kandi yasabye abikorera bo muri iyi ntara kubyaza umusaruro abanyeshuri barangiza amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro no kubafasha muri gahunda yo guhanga ibishya bikorewe iwabo.

I Rwamagana haranera imurikagurisha ryiganjemo ibikorwa bya za Koperative, rizamara iminsi 16.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:14 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe