2024: Abajenosideri basaga 2 000 bazafungurwa

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Uko imyaka yagiye ishira indi igataha, bamwe mu bari bafungiwe icyaha cya jenoside bagiye barekurwa kuko basabye imbabazi bakababarirwa bagataha iwabo (binyuze cyane cyane mu nkiko Gacaca), abandi bakaba baragiye barangiza ibihano bari barahawe. Uyu mwaka hategerejwe abagera ku 2 200 bazarekurwa bagasubira kubana n’abandi Banyarwanda.

Abashinjwe kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakagezwa imbere y’ubutabera, baraburanye. Bamwe babaye abere barataha, abandi bahamwa n’icyo cyaha cyangwa ibifitanye isano na cyo, barabihanirwa. Uko imyaka yagiye ishira bamwe bagiye barangiza ibihano  byabo basubira muri sosiyete, abandi na bo igihe cyabo kigenda kigera bagataha.

Nk’uko bitangazwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), mu ibarura rwakoze tariki ya 12 Gashyantare 2024 rwasanze mu gihugu hose hafunzwe abantu 87 621. Muri bo, 18 810 (bangana na 21,4%) bafungiwe icyaha cya jenoside, abangana na 6,3% muri bo ni abagore.

Muri abo bahamwe n’icyaha cya jenoside, abangana na 4 339 (23,06%), bakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu. Muri bo, abagore bangana na 1,7%.

Nk’uko bitangazwa na RCS, muri uyu mwaka wa 2024, abagororwa bagera hafi ku 2 200 bashobora kuzafungurwa mu gihugu cyose kuko bazaba basoje igihano bahawe. Abandi benshi bari baragiye basoza ibihano byabo bagataha cyane cyane mu myaka 12 ishize.

Mu gihe imiryango yabo ibategereje, na sosiyete basize bazayisanga cyangwa basange yarahindutse. Iyo mibanire ni kimwe mu minzani izafasha abashinzwe kumenya igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

TAGGED:
Isangize abandi
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:52 pm, Apr 29, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 68 %
Pressure 1020 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe