Muri gahunda yo kwihutisha iterambere izwi nka NST 2 Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard yagejeje ku bagize inteko ishingamategeko kuwa 09 Nzeri, u Rwanda rwihaye intego yo kuzagera mu mwaka wa 2029 rwinjiza Miliyari 2$ avuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Iyi ntego u Rwanda rwayihaye kugeza mu mwaka wa 2029 mu gihe mu mwaka wa 2023 u Rwanda rwari rwinjije Miliyari 1.1$ avuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
NST ya mbere yari ifite intego yo kugera kuri Miliyari 1.5$ nk’umusaruro w’amabuye y’agaciro ku mwaka. Ni intego itarabashije kugerwaho.
Uru rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nirwo rufite uruhare runini mubyo u Rwanda rwohereza mu mahanga kuko byose hamwe byinjije Miliyari 3.5$ mu mwaka wa 2023. Leta y’u Rwanda ubu yihaye intego ko mu 2029 ibyoherezwa mu mahanga bizaba byinjiza Miliyari 7.3 $ mu mwaka wa 2029.
Minisitiri w’intebe yagaragarije abagize inteko ishingamategeko ko u Rwanda rwifuza kugabanya icyuho kiri hagati y’ibyo rwohereza mu mahanga n’ibyo rutumiza. Kandi ko urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ruzabigiramo uruhare. Hatezwa imbere ubucukuzi burengera ibidukikije ndetse no kongerera agaciro amabuye acukurwa mu Rwanda.