26 Mata – 3 Gicurasi: Icyumweru cy’urugamba muri Mozambique

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Amakuru atangwa n’igisirikare cy’u Rwanda agaragaza ko mu mataliki 26 Mata – 03 Gicurasi muri Mozambique cyari icyumweru cy’imirwano itoroshye yo kwirukana abagize umutwe w’iterabwoba wa Alshabab. 

Nyuma y’uko ingabo z’umuryango w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika SADC zitangaje ko zizasoza ubutumwa bwazo buzwi nka (SAMIM) mu mpera z’uyu mwaka; ingabo z’u Rwanda zatangiye ibikorwa byo guhashya abagize Alshabab bari barashinze ibirindiro mu mashyamba ya Nasua,Mitaka na Manika mu karere ka Erati ho mu ntara ya Nampula.

RDF yemeza ko bacye muri aba barwanyi ba Alshabab ari bo babashije gucika banyuze mu mugezi wa Lurio.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga yatangaje ko aba barwanyi b’imitwe y’iterabwoba ngo baguye muri iyi mirwano ari benshi, ndetse ngo hanafashwe intwaro nyinshi. Gusa ngo nta bigo binini baba bafite ngo ni udutsinda duto duto tugenda dukambika mu mashyamba.

Ingabo z’u Rwanda zatangiye ubutumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique mu mwaka wa 2021. Kuva ubwo abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba irimo iyiyita Leta ya k’isilamu na Alshabaab bagiye birukanwa mu ntara bari barigaruriye ya Cabo Delgado nagahungira mu mashyamba ahana Imbibinayo.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:12 am, May 19, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 88 %
Pressure 1021 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe