40% by’umusaruro w’ubuhinzi muri Afurika wangirika utaregera ku isoko

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abashakashatsi, abarimu muri za kaminuza, abashoramari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi n’abayobozi mu nzego za leta bateraniye i Kigali mu nama Mpuzamahanga yiga ku gukoresha ikoranabuhanga na siyansi mu buhinzi butangiza ibidukikije. Kimwe mu bibazo bigarukwaho ni iyangirika ry’umusaruro utaragera ku isoko.

Ingingo y’uburyo ibikomoka ku buhinzi byangirika birenga 40% ku mugabane wa Afurika ni imwe mu zaganiriweho muri iyi nama. Uretse gutera ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa kandi uyu musaruro ngo wangiza n’ikirere. Hagatekerezwa uburyo ibikorwa remezo bikoresha ikoranabuhanga mu kubika no kongerera agaciro umusaruro

I bindi abitabiriye iyi nama barimo kuganira ku kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mu bwinshi no mu bwiza.

- Advertisement -

Kigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST) gitegura iyi nama buri myaka 2 kigaragaza ko iyi nama ari umwanya wo kumurika ibyavuye mu bushakashatsi. N’uko byakwinjizwa mu buzima rusange bw’abantu.

Iyi nama ku ikoranabuhanga yaherukaga mu mwaka wa 2022.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:17 am, Oct 18, 2024
temperature icon 16°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 82%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe