Nta Perezida, nta mutoza, Abafana bahanwe: Amajye muri Kiyovu Sports

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Ibibazo bikomeje kuba uruhuri mu ikipe ya Kiyovu, mu gihe ikomeje amarushanwa anyuranye, aho byahumiye ku mirari ku mukino iri gukina na Gorilla FC mu gikombe cy’amahoro , aho yakinnye nta mutoza mukuru Joslin Bipfubusa n’umwungiriza we Nzigamasabo Steve.

Uyu mukino wo kwishyura wa 1/8 ( ubanza Kiyovu yatsinzwe 2-0) uri kubera kuri Kigali Pele Stadium, uri gutozwa na Khalil Sebarera usanzwe yongerera imbaraga abakinnyi. Biravugwa ko Joslin Bipfubusa nawe yasezeye iyi kipe mu gihe cyose itari guhemba.

Undi utari kugaragara muri iyi kipe, ni perezida wayo Ndorimana François Regis bakunze kwita “General”.
Amakuru agera kuri MAKURUKI aremeza ko nawe yasezeye bamwe mu nshuti ze azibwira ko atakiri umuyobozi w’iyi kipe nubwo bitaratangazwa ku mugaragaro. Nta gikorwa na kimwe cya SC Kiyovu, General ari kugaragaramo kugeza no ku mukino.

Iyi kipe kandi yahagaritse imikino 6 umwe mu bafana bayo Abdulaziz bita “Nzizi”, azira kuvuga kuri perezida wayo.
Nzizi aherutse kumvikana mu binyamakuru avuga ko perezida w’iyi kipe General adafite amafaranga, ari umukomisiyoneri w’amamodoka gusa.

Minani Hemed ukuriye abafana ba Kiyovu yavuze ko nubwo bitarasohoka mu ibaruwa , uyu mufana yahagaritswe babanje kubaza Ferwafa, ngo batanyuranya n’amategeko.

Hemed yavuze ko ibi ari umwivanga mu buzima bwa perezida agomba kubihanirwa, kandi ko hari n’abandi bafana bavuze ibidakwiye ku mukino wa shampiyona w’umunsi wa 17, iyi kipe itsindwa na As Kigali.

Aba bo bazaganirizwa bihanangirizwe bitandukanye na Nzizi wafunzwe umwaka ushize azira gutukana muri stade, ubwo batandatu baziraga gutuka umusifuzi Salma Rhadia Mukansanga.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:53 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe