Mozambique: Daniel Chapo niwe ushobora gusimbura Perezida Nyusi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ishyaka Frelimo riri ku butegetsi mu gihugu cya Mozambique ryamaze gutora Daniel Francisco Chapo nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganije mu Kwakira uyu mwaka.

Daniel Chapo ufite imyaka 47 y’amavuko yatsindiye kuba umukandida w’ishyaka Frelimo ku majwi 94.1%. Yigeze kuyobora intara ya Inhambane mu mwaka wa 2016 yanabaye kandi umwarimu wa Kaminuza yigisha amategeko na Politiki.

Ishyaka Frelimo riri ku butegetsi muri Mozambique kuva icyi gihugu cyabona ubwigenge mu 1975, Daniel Chapo aramutse atorewe kuba Perezida azaba Ari Perezida wa mbere Mozambique ugize wavutse nyuma y’ubwigenge.

Mozambique iritegura amatora y’umukuru w’igihugu mu kwezi kwa 10 uyu mwaka. Mu kwezi gushize komisiyo y’amatora yatangaje ko abaturage babarirwa 90% by’abagomba gutora umukuru w’igihugu bamaze kwiyandikisha kuri lisiti y’itora.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:44 am, May 20, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 93 %
Pressure 1021 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe