Uganda: Ibinyamakuru byigenga byanze gutambutsa ubutumwa bwa Perezida ku ibarura

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ishyirahamwe ry’ibitangazamakuru byigenga mu gihugu cya Uganda byanze gutambutsa ubutumwa bwa Perezida Museveni bushishikariza abaturage kwitabira ibarura rusange, bisaba ko byakwishyurwa. 

Ishyirahamwe ry’ibinyamakuru byigenga mu gihugu cya Uganda byahuje umugambi wo kwanga gutambutsa ubutumwa bw’amashusho yafashwe Perezida Museveni busaba abaturage kwitabira ibarura. Iri shyirahamwe rivuga ko ibarura atari igikorwa gitunguranye, ryateganyirijwe ingengo y’imari ndetse ko hakabaye haranateguwe amafaranga yo kwishyura ibitangazamakuru bizakora ubukangurambaga.

National Association of Broadcasters (NAB) ni ishyirahamwe rihuje ibitangazamakuru byigenga. Umuyobozi waryo Innocent Nahabwe yavuze ko ibi binyamakuru byitwa iby’ubucuruzi ngo byashingiwe gukora ubucuruzi. Ati “byishyura imisoro, byishyura abakozi n’ibindi byangombwa nkenerwa ngo bikorere mu gihugu”. Agasaba ko urwego rushinzwe itumanaho mu gihugu Uganda Communication Commission (UCC) rwagena ingengo y’imari kuri ibi bitangazamakuru.

Iyi komisiyo y’itumanaho muri Uganda yari yasabye ibi bitangazamakuru kugendera ku mabwiriza bisanganwe yo kutishyuza amatangazo ya Leta. Gusa ibi binyamakuru byo byavuze ko igikorwa nk’ibarura gikwiriye kuba cyarateganije amafaranga y’ubukangurambaga.

Uganda iri gukora ibarura rusange ry’abaturage rya gatandatu. Iryaherukaga kuba mu mwaka wa 2014 ryari ryerekanye ko icyi gihugu cyari gituwe na Miliyoni 36. Byitezwe ko abaturage ba Uganda ubu bakabakaba Miliyoni 45.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:20 am, May 20, 2024
temperature icon 24°C
light rain
Humidity 61 %
Pressure 1023 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe