Kigali Innovation City iratangira kubakwa mukwa 9

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uziel Ndagijimana yatangaje ko imirimo yo kubaka umushinga wa Kigali Innovation City izatangira mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka. Ni umushinga wagombaga kubakwa mu mwaka wa 2022.

Minisitiri Uziel yabitangaje nyuma yo gushyira umukono ku masezerano hagati ya Leta y’u Rwanda n’ikigo Africa 50 gikora ishoramari mu bikorwa remezo cyiyemeje gushora imari muri uyu mushinga. Ni amasezerano yasinyiwe I Nairobi muri Kenya.

Kigali Innovation City ni umushinga uzatwara Miliyoni 300 z’amadorali ya Amerika ukubakwa hafi y’icyanya cyagenewe ingana I Maroso. Igishushanyo mbonera cyayo kigaragaza ko izi nyubako zizubakwa ku buso bwa Hegitari 61.

- Advertisement -

Uyu ni umwe mu mishinga ihanzwe amaso n’Abanyarwanda benshi, bitewe n’uko uzasiga u Rwanda ari igicumbi cy’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga muri Afurika ndetse ukarufasha kugera ku nzozi zo kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Ni umushinga uzaba uhurije hamwe ibikorwa bijyanye n’ikoranabuhanga, ubumenyi no guhanga ibishya. Ugizwe n’inyubako zizacumbikira Kaminuza mpuzamahanga, ibigo by’ikoranabuhanga, inyubako z’ubucuruzi n’ibindi.

Byitezwe ko Kigali Innovation City niyuzura izajya yinjiriza Igihugu nibura Miliyoni 150 z’amadorali ya Amerika buri mwaka. Uzatanga akazi ku bantu barenga 50,000. Aha kandi byitezwe ko hazajya harangiriza amashuri y’ubumenyi n’ikoranabuhanga abarenga 2,600 buri mwaka muri Kaminuza zizaba zihafite amashami.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:38 pm, Dec 23, 2024
temperature icon 24°C
moderate rain
Humidity 57 %
Pressure 1010 mb
Wind 12 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe