Abakuru b’ibihugu bya EAC bagiye kuganira ku mubano w’ibi bihugu

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu nama ihuza abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC) kuri uyu wa Gatanu Taliki 7 Kamena biteganijwe ko hagarukwa kuri raporo igaragaza ibibazo biri mu mubano w’ibihugu binyamuryango.

Iyi nama irayoborwa na Salva Kiir Perezida wa Soudan y’epfo unayoboye EAC muri icyi gihe irakorwa ku buryo bw’ikoranabuhanga.

Itangazo ryashyizwe hanze n’ubunyamabanga bw’uyu muryango riravuga ko ari inama idasanzwe ya 23 y’abakuru n’ibihugu binyamuryango.

Mu kwezi kwa mbere nyuma y’uko Peter Mathuki wari umunyamabanga mukuru wa EAC yagejeje raporo ku mubano w’uRwanda n’u Burundi kuri Perezida Salva Kiir, Umukuru w’igihugu cya Soudan y’epfo yagiriye uruzinduko mu Rwanda rwo kuwa 22 Gashyantare agirana ibiganiro na Perezida w’u Rwanda ndetse umunsi wakurikiye ho asura u Burundi agirana ibiganiro na Perezida w’u Burundi.

Ntacyo ibi biganiro byatanze ariko kuko n’ubundi imipaka y’u Burundi n’u Rwanda yafunzwe kuwa 11 Mutarama n’igihugu cy’u Burundi iracyafunze.

Ibibazo by’u Rwanda n’u Burundi kandi byavutse byiyongera ku byari bisanzwe by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Aho ibihugu bishinjanya guhungabanya umutekano. Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo igashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 naho u Rwanda rugashinja Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo gufasha umutwe wa FDLR. Ni ikibazo Perezida Kiir yashimangiye kenshi ko kizabonerwa umuti mu biganiro ndetse agahamya ko inzira y’amasezerano ya Nairobi yatangiye ikwiriye gukomeza.

Mu zindi ngingo iyi nama y’abakuru b’ibihugu iza kugaruka ho harimo no kwemeza umunyamabanga mukuru mushya usimbura Peter Mathuki wagizwe ambasaderi wa Kenya mu Burusiya.

Iyi nama ariko kandi iteranye mu gihe inzego z’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba EAC zirimo urukiko rw’uyu muryango ndetse n’inteko ishingamategeko yawo zisa n’izahagaritse imirimo yazo kubera ibibazo by’amikoro. Izi nzego zikavuga ko nta mafaranga ahari yo gukoresha imirimo yazo ya buri munsi yewe nta n’ay’ingendo z’abazigize mu gihe bitabira inama zitandukanye.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:26 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1014 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe